Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026, mu kigo cy’ishuri habereye inama y’inteko rusange y’ababyeyi.
Muri iyi nama ababyeyi basobanuriwe uko imyigire ihagaze ku banyeshuri ba P6, S3 na S6, by’umwihariko nyuma y’imitsindire idashimishije yagaragaye mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025. Hagaragajwe ko hari abanyeshuri benshi ba S3 basibiye, bamwe bakazinukwa ishuri, hakabaho no guterana amagambo ku ruhare rwa buri wese.
Mu ngamba zafashwe harimo: imihigo y’abarimu, amasomo yo mu gihe cy’inyongera, gukurikirana abanyeshuri, gukorana n’ababyeyi no kongera amasuzumabumenyi y’imyigire. Icyakora hagaragajwe ko hakiri imbogamizi zirimo gusiba kw’abanyeshuri, kutubahiriza gahunda, no kutagira uruhare ruhagije kw’ababyeyi mu myigire y’abana.
Ababyeyi basabwe kwita ku mpamvu zitera gutsindwa kw’abana babo zirimo: kutitabwaho, ikoreshwa rya telefoni n’imbuga nkoranyambaga ku banyeshuri, amakimbirane yo mu miryango, n’izindi ngeso mbi.
Hanzuwe ko hakenewe ubufatanye bukomeye hagati y’ababyeyi, ishuri n’abanyeshuri kugira ngo umusaruro wiyongere mu minsi isigaye.
Haganiriwe kandi no ku zindi gahunda z’ishuri zirimo: ifunguro ry’abanyeshuri, imyenda y’ishuri, imisanzu, imyitwarire n’imyiteguro y’ibizamini bya Leta. Hanzuwe ko abanyeshuri ba Primary bazagurirwa imyenda ya siporo bazajya bambara guhera mu kwezi kwa 9.
Ababyeyi bemeje ko bagiye kubaka inyubako y’ubuyobozi bw’ishuri ntibazongere gukorera mu cyumba cy’ishuri. Hemejwe ko umusanzu kuri buri mwana wese urererwa muri GS Muyumbu ari 1000Frw.
Inama yasojwe umuyobozi ashima ubwitabire bw’ababyeyi ariko ananenga ababyeyi bafite abana biga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye kuba bataje mu nama.





